Urwenya

Urwenya: Ibihano bigenewe abafata nabi inzoga







1. Azahanishwa igihano cy’imyaka 10 adakandagira mu kabari umuntu uzafatwa anywa amazi inzoga zitabuze;



2. Azahanishwa gufungwa imyaka 4 cyangwa amakaziye 10 ya Tonton Skol, umuntu wese bazaha inzoga akiha kuyanga…



3. Azahanishwa iminyafu 9 cyangwa iminsi 5 atagera mu kabari, umuntu wese uzasangwa ari gufungura urwagwa (kumenamo amazi, akakagira karekare…)



4. Azafungwa burundu, umuntu wese uzafatwa yiha kugarura ibyo yanyoye…



5. Kunywa wenyine wicaye mu rugo iwawe bihanishwa kumara amezi 22 ugura wenyine uko winjiye mu kabari.



6. Gusinzirana ikirahure kirimo inzoga kiguteretse imbere bihanishwa gufungwa imyaka 3. Iki gihano ntikijuririrwa.



7. Kwanga gusomeza itabi inzoga (manyinya, umwenge,…) bihanishwa igihano cyo gukora imyaka 2 muri TABARWANDA (harya iracyabaho wana ?) udahembwa…



8. Kwanga kugura inzoga kandi ufite amafaranga mu mufuka ni ikosa rikomeye rihanishwa kumara icyumweru cyose utarya utanywa;



9. Gufatwa wicaranye n’abantu batanywa inzoga ni icyaha cy’indengakamere cyibasira inyoko-basinzi. Uretse gukubitwa imitumba y’insina z’inyamunyu, uwafatiwe muri icyo cyaha amara amezi 6 afungiye mu muryango w’akabari.



10. Birabujijwe guhaguruka mu kabari utarasinda bihagije. Nywa kugeza igihe wibagiriwe amategeko 9 yavuzwe haruguru.


Indahiro y'akabari


Ndahiriye Bralirwa ko ntazahemukira byeri yaba ikonje cg ishyushye, yaba ifite ifuro cg amatende, ko ntazita ku bibazo by'umugore n'abana, ko ntazita ku kibazo cya economic, ko ntazahemukira akabari.



Ko nzajya nsaba inguzanyo kugirango nticwa nicyaka, ko nzirinda gusengera, ko ntazajya mbura ay’icupa rimwe buri munsi.



Nintatira kuri iki gihango....




1 comment:

Anonymous said...

Birasobanutse rwose, amategeko y'akabari agomba kubahirizwa n'abanyamuryango babyiyemeje.Iyo uri mu ishyoirahamwe uba ugomba gukurikiza amategeko arigenga. gusa utarinjiramo namugira inama yo kutazerekeza iriya nzira kuko amategeko n'ibihano birakomeye too