Iby' Iwacu

       TARIKI  YA 15 KANAMA KU ISI HOSE


                                                 Chapelle de Kibeho

Nk'uko bisanzwe kuva ku ntangiriro y'isezerano rishya kubemera Bibiliya, by'umwihariko abemera umubyeyi BikiraMariya,ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka kiriziya Gatorika yizihiza umunsi mukuru w'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assomption) agahebuzo cyane iwacu mu Rwanda mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Nyaruguru ahitwa i Kibeho. Amateka ya Kibeho mu buzima bw'abakristu gatorika arazwi cyane.

Iyi tariki rero kuri uwo musozi mutagatifu hongeye guhurira imbaga yabanyarwanda ndetse n'abanyamahanga bizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya umubyeyi w'Imana.Iki gihe usanga abantu bahagiye cyane cyane abaturutse mu zindi ntara no mu mahanga batoragura utubuye twaho hantu ndetse n'utwatsi bakajyana iwabo bavuga ko akantu k'i Kibeho kose gafite umugisha. Hari kandi agasoko k'amazi make cyane ariko usanga barwanira kuyajyana iwabo bizera ko aba yuzuye umugisha w'Imana.



Twabibutsa ko uko kwemera gutuma abjyayo bava mu modoka zabo bageze nko mu birometero 5 ngo bajyere i Kibeho, bakajyenda n'amaguru ahasigaye. baba bifuza kugera ku butaka butagatifu batuje,bicishije bugufi kandi basenga. Ngo nta mpamvu rero yo kugenda mu modoka.


Iyo ni imbaga y'abantu baba bari ku butaka butagatifu bwa Kibeho ku itariki nk'iyi.


Mrs Anathalie M. umwe mu babonekewe i KIBEHO akaba ari nawe ukiba aha hantu nta kintu ashobora gutangariza itangazamakuru. Abashaka ibisobanuro begera Musenyeri Augustin MISAGO cyangwa undi mu padiri wese w'i Kibeho.

Na mbere hose Anathalie yakundaga gusenga aho yigaga mu ishuri rya Mère du Verbe kibeho ku buryo bajyenzi be bamwibazagaho cyane.
Anathalie avuga rozari muri dortoir












                            








 
Anathalie (ibumoso) na Donna 
Anathalie ngo yigeze kumaraiminsi igera kuri irindwi7
ameze nk'uwapfuye.abageragezaga
Aha Anathelie bari baramuhebye
guterura umurambo we ngo bawuvane aho yari yaguye,ntibyashobokaga.Icyo ahanini ni cyo cyatumye abantu bemera ibyo avuga.Ubu Anathalie si umubikira aba dusanzwe tuzi ariko nk'uko bigaragarira buri wese, ni umuntu wiyeguriye umubyeyi Bikira Mariya.Kuri "Assomption" aba ari umuntu ukomeye cyane ku buryo abajyayo bose mu rugendo rutagatifu baba bafite amatsiko yo kumubona ndetse no kumukoraho.

Si ibyo gusa,kuko i Kibeho ku musozi wa Nyarushishi, hatetse ishusho nini cyane ya Yezu.iyo shusho nayo ngo ifite amateka mareremare. Niyo shusho nini ku isi. Ifite uburebure bwa metero esheshatu(6), igapima ibiro magana cyenda na mirongo itanu (950 kg).iyo shusho igaragara ahantu hatandatu ku isi kuko buri mugabane w'isi ufite ishusho imwe nk'iyo. umugabane w'Afurika rero ishusho wagenewe iri i ku musozi wa Nyarushishi uherereye mu murenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru mu majyepfo y'u Rwanda.ushaka kuyireba yazanyarukirayo akareba iyo shusho n'ubutaka butagatifu bwa KIBEHO.Iyo shusho iherereye ku muhanda Kibeho-Ndago-Munini,urenze i Kibeho gato ukareba hejuru y'umuhanda ahubatse amazu y'abapadiri bo mu bwoko bwa Pères Blancs.

Ishusho ya Yezu w'i Nyarushishi aba agaragiwe n'abantu bakuru,(hagati:Photo-satellite),Yezu n'abana

No comments: